Nyuma y’ubujurire ku byiciro by’ubudehe abanyeshuri 10 216 bahawe ‘Bourse’.
Yashyizweho kuwa 26/09/2013 .www.umuseke.rwKu mugoroba wo kuri uyu wa 26 Nzeri Ministeri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ubujurire bw’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, ubu abemerewe guhabwa inguzanyo yose bagera ku 10 216 mu banyeshuri bose hamwe 13 298.
Aba banyeshuri banditse basaba ko ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bitari gutuma babasha gusubira ku ishuri ngo bakomeze Kaminuza.
Benshi muri bo ni abari bashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe cyabasabaga kwiyishyurira kimwe cya kabiri cy’ibisabwa ngo bakomeze ishuri.
Nyuma y’uko benshi bagaragaje impungenge zabo Leta yashyizeho komite mu turere zo kwiga ku bujurire bw’aba banyeshuri, ibyabuvuyemo nibyo byasubije 10 216 ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo yo kwiga.
Mu banyeshuri 13 298, abagera ku 10 216 bazahabwa inguzanyo yose harimo n’amafaranga yo kubatunga no kubafasha mu myigire (bourse).
Abanyeshuri 2 388 bo basabye ubwabo guhabwa inguzanyo ingana na 50% y’iyo basanzwe babona. Naho abanyeshuri 92 nibo gusa bemeye kuzirihira byose bisabwa ngo umuntu yige Kaminuza.
Dr Herabamungu Mathias mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri yavuze ko umwanzuro wo gusububira mu madosiye y’abanyeshuri batari bahawe inguzanyo wizweho n’inzego zitandukanye muri guverinoma nyuma yo kubona impungenge ku byiciro by’ubudehe abanyeshuri bari bashyizwemo.
Dr Harebamungu ati “ Kuwa 9 Nzeri inzego zashyizweho mu turere zasubiye kureba niba koko ibyiciro abanyeshuri bashyizwemo bikwiye, basanze hari umubare ukwiye guhabwa iriya nguzanyo yo kwiga.”
Dr Harebamungu hamwe na Alvera Mukabaramba Umunyabanga uhoraho muri MINALOC yafatanyije na MINEDUC igikorwa cyo kwiga ubujurire bw’abanyeshuri
Ministeri y’Uburezi yatangaje ko guhera ku munsi w’ejo urutonde rw’aba banyeshuri n’ibyiciro by’inguzanyo bazahabwa ruzaba ruri ku rubuga rwa Ministeri y’Uburezi ndetse bagashobora no ku rusanga ku bigo by’amashuri no ku kicaro cya Rwanda Education Board.
Abanyeshuri benshi bari batarasubira mu mashuri makuru bigagaho cyangwa abashya bari bagiye gutangira, bategereje imyanzuro izava mu bujurire bw’ababisabye.
MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bari bamaze kwiyandikisha (gukora Registration) ngo ni abagera kuri 70% by’abari bategerejwe, nubwo abiyandikishije bose batahise batangira amasomo.
Kwiyandikisha muri za Kaminuza za Leta bizageza tariki 30 Nzeri. Itegeko ryemeza Kaminuza Nkuru y’u Rwanda naryo rikaba riherutse gusohoka.
Mu nama ya none Ministeri y’Uburezi yibukije ko iyi nguzanyo abanyeshuri bahabwa igomba kwishyurwa mu buryo buteganywa n’amategeko.
